Ali yusuf mugenzi biography of christopher
Ali yusuf mugenzi biography of christopher paul!
Turi bande
Kino kiganiro cyatangiye muri 1994 kimara iminota cumi n'itanu, kikaba cyari kigamije gufasha impunzi zari zahunze u Rwanda nyuma y'itsembabwoko.
Kuri ubu, kimaze kongerwa kugera ku minota 30, kikaba gihita ku wa mbere kugera ku wa gatanu kabiri ku munsi.
Gihera saa kumi n'igice kugera saa kumi n'imwe (1630-1700 GMT), no kuva saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza saa moya, ayo masaha akaba ari mpuzamahanga.
Cyongera no ku wa gatandatu mu gitondo mu kiganiro Imvo n’Imvano saa kumi n'ebyiri n'igice kugera saa moya (0630GMT - 0700GMT), kigasubirwamo saa mbili kugera saa mbili n'igice( 8.00-8.30 GMT).
Kuva cyakwongererwa igihe, iki kiganiro cyibanda cyane ku makuru yo mu karere by’umwihariko na mpuzamahanga, ku buzima, imibano hamwe no kwiteza imbere.
Indimi z'ikirundi n'ikinyarwanda zikoreshwa zombi mu biganiro binyuraho ku bihe twababwiye haruguru.
Ku wa kabiri no ku wa kane tubagezaho ikinamico Urunana